Que les Hutus demandent pardon aux Tutsis ?
Recueillis sur des forums de discussions rwandais sur internet
Theodore Mpatswenumugabo
Mukibaho?
Nagirango mbaze: Ko mperuka ali umubyeyi usabira umwana imbabazi, umwana asabira umubyeyi we imbabazi bigenze bite?
Njye nagirango usaba imbabazi kugirango utabihanirwa!!! Niyo mpamvu umubyeyi asabira umwana imbabazi kuko ashobora kumuhanirwa cyane cyane iyo umwana akili muto ( mineur). Niba rero umwana atagomba (nako adakwiye, guhanirwa icyaha umubyeyi we yakoze,ni nayo mpamvu atagomba gusaba imbabazi mu kigwi cye. Erega burya umuntu asaba imbabazi kuberako aba yemeye icyaha. Ninayo mpamvu bavuga mu gifaransa ngo « une faute avouée est à moitié pardonnée ».
Bisaba rero kwemera ko wakoze icyaha. Ndumva rero igihe umuntu atakoze icyaha nta kuntu yasaba imbabazi. Kereka niba iyo bigeze ku banyarwanda logique igomba gutakara.
Ndakeka indi mpamvu ituma nta mwana ugomba gusabira ababyei be imbabazi ni ukugirango abantu bajye bareba imbere, boye gukorera urusyo rw’ibwashize abakiri bato. Niba twemera kutaryozwa ibyakozwe n’abandi, ni nayo mpamvu tutagomba kwikorera umuzigo w’ibyaha byabo.
Ikindi dukwiye kwibaza ni iki: ese kuki wasaba imbabazi ukanazisaba umuntu utaranasitaye? Ese mama ubwo abahutu biciwe ni abahe bana bazabasaba imbabazi?
Oya rwose, dukwiye gusubiza ubwenge ku gihe.
Twitondere kandi gukekako iyo umutegetsi yifuje, aba adasabye, cyangwa ategetse. Wawundi ati mwikwiraza i Nyanza ( n’ubwo aliho bamwe bize cyangwa baturuka!!).
Ngaho nguko!
« Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi wa FPR Inkotanyi yavuze ko ntawe yigeze ahatira gusaba imbabazi ariko nta n’ikibazo abona umuntu asabye imbabazi mu izina ry’umubyeyi we, mukuru we cyangwa undi wese bagira icyo bapfana wakoze icyaha kandi nawe ubwe kikamwitirirwa ».
“Kuba utararwanyije ibitekerezo by’ubwicanyi, icyo cyonyine uba ukwiye kugisabira imbabazi. Uwacecetse gusa nawe akwiye gusaba imbabazi, usaba imbabazi si uwatemye abantu gusa.â€
Umukuru w’Igihugu byageze aho abaza ikibazo abari bitabiriye iyi nama ati “Iyo turi hano twubaka ubwiyunge, iyo dusaba abarokotse Jenoside gutanga imbabazi kugira ngo tubashe kugera ku bumwe, tubashe kongera kubaka igihugu, abandi tubasaba iki ?â€
Basomyi,
Uyu
Lucky utugejejeho iyi nyandiko irambuye atumye ntekereza ko ibi bintu bigomba
kwitonderwa.
Aya
magambo niba koko ariko yavuzwe na Perezida Kagame, ntacyo mbonye kirimo cyaca
inka amabere.
Abavuga
ko yabitegetse, we arabihakana ku mugaragaro akavuga gusa ko uwasaba imbabazi
abifitiye impamvu zifatika bitaba ari bibi, ko ahubwo byaba ari byiza byubaka
igihugu, bishyigikira ubwiyunge. Niba ari uku byumvikana, bikaba ariko
biri, simbona ikibi kirimo.
Ndetse
n’aba bafasha be bavuze nabo bagatanga ingero bazi zikwiye gusabirwa imbabazi,
nta shyano mbona bakoze.
Icyaba
kibi kandi kikamaganwa ni uguhatira umuntu gusaba imbabazi kandi ntacyo azi
azisabira kubera ko ntacyo yakoze kibi, nta kibi yahishiye cyangwa se agasabira
undi imbabazi amwitirira ibyo atazi. Icyi cyaba ari igitugu kigaragara.
Ruriya rugero Perezida yatanze
rw’Ababiligi, tujye twibuka ko uwabisabye yari yaratowe n’abo yavugiraga.
Ntibimbuza kwemera ariko ko buri wese
ufite icyo umutima we umurega, asabye imbabazi nawe yaba aruhutse.
Ese ko abatutsi basabwa kubabarira,
nkuko Kagame yabivuze, kuki byo bitasakuje kugeza ubu, kandi bitoroshye?
Ariko ntiwabigira itegeko ngo ubwoko
(dore ko butanakiriho) busabe ubundi imbabazi muri rusange, ubwo waba uzanye
icyaha cy’inkomoko cyagashoza ntambara aho gukiranura. Icyo gitekerezo nticyaba
icyo gushyigikirwa na gato. Ahubwo cyaba
icyo kwamaganwa.
Tujye tumenya kandi ko umuntu uri mu
gihugu ntabwo byanze bikunze ibintu abibona nk’uri hanze.
Aho kurwanya imbabazi rero, twari
dukwiye gushyigikira ko buri wese ufite icyo yirega yashaka uburyo bwo
kuzisaba.
Ntabwo ijambo « imbabazi
« rikwiye gucika mu Rwanda.
Ni aho ubutaha
(sé)
Léonidas RUSATIRA
Publicités
Cet article a été publié dans rwanda. Ajoutez ce permalien à vos favoris.
Répondre
Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:
Logo WordPress.com
Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )
Photo Google
Vous commentez à l'aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )
Image Twitter
Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )
Photo Facebook
Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )
Connexion à %s